top of page
Search

BURYA KOKO IKUZIMU HABAHO! DORE UKO NAGIYEYO NIBYAMBAYEHO

  • mbazanews00
  • Apr 22, 2022
  • 1 min read

UKO NAHAMAGAWE NGO NJYE KURAHIRA Igihe cyarageze biba ngombwa ko njya kurahira. Baje ari mu gitondo baza kuntwara, mbona banyubashye cyane. Baramfashe banshyira mu modoka kuko uko tubona hano ku isi n'ahandi niko bimeze. Ubwo twageze aho ngomba kurahirira bampereza igikombe cy'amaraso , bampa n'inyama mu ntoki, bampa n'urwandiko ngomba gusoma ruriho iyo ndahiro. Nagombaga kuvuga ngo :" Mwami w'abami, ndaje nje kugukorera amasaha 24 kuri 24, aho uzantuma hose nzajyayo, icyo uzzantegeka nzagikora, mu gihe gikwiye n'ikidakwiye. Narangiza nkarya kuri ya nyama nkanywa no kuri ya maraso, ubwo nkaba ndangije indahiro ya mbere. Nararahiye iyo ndahiro maze kuyirahira, bankoreshereza umunsi mukuru, nsubira mu kazi ndakora.Ariko kuko buri wese ubayo aba yandikiwe inkoni agomba gukubitwa ku munsi, uwagiye ari umupagane atazi Imana aba yandikiwe inkoni 25 ku munsi, uwagiye ari akazuyazi ari hagati na hagati aba yandikiwe inkoni 50, uwagiye afatiks mu gakiza weda akagira ingorane agahura n'akantu gato kamutandukanya n'Imana akisangayo akubitwa inkoni 100 ku munsi zitavuyeho n'imwe kandi ari nako bamucunaguza cyane. Ubwo nari maze kurahira rero, narakomeje ndetse ngera n'ubwo ndahira indahiro ya kabiri, ari iyo kwihidura Urushishi n'iyo kwihindura igikeri. Ubwo nari ngeze ku ndahiro ya kabiri irangiye rero habaye ikintu gikomeye kugera ubwo twahungiye mu kindi gihugu.




Munyarukundo at 8:30 AM


 
 
 

Comments


Post: Blog2_Post

0780020333

©2021 by MBAZA. Proudly created with Wix.com

bottom of page