KAYUMBA NYAMWASA ARAKEKWAHO URUPFU RWA BEN RUTABANA
- mbazanews00
- Nov 11, 2021
- 4 min read
Ben Rutabana yambaye ingofero, Kayumba Nyamwasa yambaye ikote
igihe.com ,haravugwa inkuru yibura rya Ben Rutabana.
Imyaka ibiri irirenze Ben Rutabana wahoze ari Komiseri Ushinzwe Kongera Ubushobozi mu mutwe w’iterabwoba wa RNC aburiwe irengero. Uyu mugabo yaburiwe irengero ku itariki ya 8 Nzeri 2019, aho yari muri Uganda, mu bikorwa byari bisanzwe bimuzana muri icyo gihugu byo gushaka uburyo yaharabika Leta y’u Rwanda. Nk’uko bisanzwe, amakuru y’izimira rya Rubatana akimenyekana, abantu benshi batekereje ko nta kabuza Leta y’u Rwanda ifite uruhare muri iki gikorwa ndetse ikwiye kuryozwa iby’uyu mugabo, bamwe bavuga ko yashimuswe akaba ari muri kasho i Kigali. Ibi ariko ntibyateye kabiri, kuko abagize umuryango w’uyu mugabo, barimo inshuti n’abavandimwe nabo bari mu mugambi wo kugirira nabi u Rwanda, bahise bagaragaza ko ikibazo cy’ibura rya Rutabana gifite abandi gikwiye kubazwa, cyane abo bakoranaga mu nzego zo hejuru mu mu mutwe w’iterabwoba wa RNC, barimo Umuyobozi Mukuru wawo, Kayumba Nyamwasa. Amakuru yatangajwe n’abandi bari mu buyobozi bukuru bw’uwo mutwe w’iterabwoba, barimo Epimaque Ntamushobora wari ushinzwe Ubukangurambaga, yemeje ko Kayumba yari afitanye ikibazo gikomeye na Ben Rutabana ndetse ko bishoboka ko ari cyo cyabaye intandaro y’izimira ry’uyu mugabo, nka bamwe basangira ubusa bakitana ibisambo. Aya makuru kandi yashyigikiwe n’abandi barimo Thabita Gwiza, mushiki wa Rutabana wari Komiseri Ushinzwe Abagore muri Canada. Abandi barimo Theogene Rudasingwa, Jean Paul Ntagara, Simon Ndwaniye, Achille Kamana bose bakomeje gushinja abarimo Kayumba Nyamwasa kugira uruhare mu izimira rya Rutabana, bamwe bakamwita ‘umugome,’ ‘umwicanyi,’ n’andi magambo menshi. Ibi byakurikiwe n’umweyo wabaye muri uwo mutwe, aho benshi mu bagerageje gushinja Kayumba kuba inyuma y’ibura rya Rutabana bagiye bahambirizwa, abandi barimo Leah Karegeya, umugore wa Patrick Karegeya, bakazinga utwabo bakitandukanya n’uyu mutwe.Hashize imyaka ibiri Ben Rutabana aburiwe irengero, aho yari mu bikorwa bya RNC muri Uganda
Intandaro y’umwiryanye
Nyuma y’ibura rya Rutabana, umwiryane wari usanzwe muri RNC noneho wagiye ku Karubanda na cyane ko inzego zitandukanye zatangiye gushinjanya kugira uruhare mu ibura rya Rutabana. Ibi byatumye uyu mutwe w’iterabwoba ucikamo ibice, igice kizwi nka ARC-Urunana kiwiyomoraho, mu gihe no ku rugamba, abarwanyi bawo bari mu cyiswe P5 barimo gukubitwa inshuro umusubirizo. Amakuru avuga ko Rutabana yahagurutse mu Bubiligi mu ijoro ryo ku itariki ya 4 Nzeri, akagera muri Uganda bukeye. Uyu mugabo yakomeje kuvugana n’umugore we kugera ku itariki ya 8 Nzeri, ari nabwo yaje kuburirwa irengero. Rutabana ufite ubwenegihugu bw’u Bufaransa, yahagurutse mu Bubiligi agiye mu bikorwa byo gushyigikira RNC, nk’uko byari bisanzwe ari akamenyero ke, dore ko yakundaga kugirira ingendo nyinshi muri icyo gihugu, aho bivugwa ko yagiye abonana n’abayobozi bakomeye barimo Philemon Mateke, Umunyamabanga wa Leta ya Uganda Ushinzwe Ubutwererane n’Akarere. Nyuma y’uko Rutabana aburiwe irengero, umuryango we, wasaga nk’ufite icyikango, watakambiye Kayumba Nyamwasa mu mabaruwa atagira ingano, kugira ngo agarure uyu mugabo. Ibya Kayumba bimaze kwanga, uyu muryango wanatakambiye Leta y’u Bufaransa ngo igire icyo ikora kuri icyo kibazo cy’umuturage wayo, ariko byose bifata ubusa.
Kayumba Nyamwasa yabanje gutuza ntiyagira icyo avuga ku ibura rya Rutabana wari usigaye afatwa nk’inkoramutima ye, ariko igitutu cy’umuryango we kimaze kumurenga, yaje kujya ahagaragara yihakana ayo makuru, avuga ko ibyakozwe atabigizemo uruhare. Ati “Icyanshimisha uyu munsi ni uko nakongera kumubona nanone ari muzima kandi ameze neza, akabasha kongera guhura n’umugore we n’abana be.” Amakuru avuga ko nyuma y’uko Kayumba abonye ko ibintu biri guhindura isura, yahisemo kwivanaho igitutu, maze ashaka uwo agira igitambo cy’ibi byose, akamushinja kuba inyuma y’ibura rya Rutabana. Turayishimye Jean Paul wari usanzwe ari Umuvugizi w’uyu mutwe, niwe watoranyijwe, ashingwa n’Inama ya RNC ko “Ari mu bantu bacye bari bazi neza, banateguye urugendo rwe (Ben Rutabana) mu Karere, kandi bakanarukurikirana umunsi ku wundi,” ibi binamuviramo kwamburwa inshingano ze muri uwo mutwe, nubwo yakomeje kwemererwa kuva ‘umunyamuryango.’ Icyakora uyu Turayishimye nawe yigaramye iby’aya makuru, avuga ko igitangaje ari uburyo yirukanywe by’igitaraganya atanamenyeshejwe icyo azira, cyangwa ngo ibyo ashinjwa abibazweho mu iperereza, byose bigasa nk’ibishimangira ko yari yatoranyijwe mu kwitirirwa ibi bibazo byose.
Amarembera ya RNC
Na mbere y’uko Rutabana aburirwa irengero, umwuka wari usanzwe ari mubi muri uyu mutwe w’iterabwoba, wakomeje gushinjanya ubugambanyi n’ibindi bikorwa by’amakimbirane hagati y’abayobozi bawo bakuru.
Aya makimbirane aracyakomeje gukaza umurego, ndetse ibi byagaragariye mu cyunamo giherutse kuba hifashishijwe uburyo bwa Zoom mu minsi ishize. Muri iki kiriyo cyo kwibuka Rutabana bitazwi neza niba yarapfuye, abacyitabiriye bakoresheje amasaha arindwi cyamaze bari kwikoma bikomeye Kayumba Nyamwasa, ariko urujiijo ku ibura rya Rutabana rukomeza kwiyongera.
Adeline Rwigara, mushiki wa Ben Rutabana, yafashe ijambo avuga ko Ntwali Frank wari Ushinzwe Urubyiruko muri RNC, ari we ukwiye kubazwa iby’ibura rya musaza we. Uyu mubyeyi yavuze ko mbere y’ibura ry’uyu mugabo, yajyaga ‘amusaba kumusengera’ kuko Ntwali yari amufitiye ishyari ashobora no kumuziza, ati “Ben yakundaga kumbwira ngo unsengere nshobora gupfa nzira umuntu witwa Frank Ntwali kuko amfitiye ishyari.” Rwigara kandi yavuze ko biteye ikimwaro kuba Kayumba yari azi neza ikibazo Rutabana afitanye na Ntwali, ariko ntagire icyo abikoraho, avuga ko aba bagabo bombi ari abicanyi. Ati “Ntabwo nari nzi ko Ntwali na Kayumba batubabaza muri ubu buryo, igihe Ben yaburaga twabonye uko babyitwayemo, ni abicanyi gusa! Ndasaba abagambanyi n’abagome by’umwihariko Kayumba Nyamwasa n’umwishywa we Ntwali kugarura Ben nk’uko mwamutwaye.” Mu gihe bikigoranye kumenya aho Rutabana aherereye, ndetse impande zose zikaba ziri kwitana ba mwana ku wateje ibura rye, abakurikirana iby’umutwe wa RNC bemeza ko iki ari ikimenyetso simusiga cy’uko uri mu marembera, na cyane ko n’ingabo zawo zacitse intege cyane nyuma kumishwaho amasasu mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

kayumba Nyamwasa bivugwako afite uruhare mwibura rya Ben Rutabana. Yanditswe na : Sylva umuhnyamakuru wikinyamakuru Mbaza na MBAZA NEWS TV..
Comentarios