MUSANZE : RUKURURANA YAGONZE AMBULANCE YARITWAYE ABARWAYI
- mbazanews00
- Nov 15, 2021
- 1 min read
Ambulance yangiritse
YANDITSWE NA:
Sylva
Amakuru agera kukinyamakuru MBAZA , Avugako mwijoro ryokuruyu wa 13/11/2021 mukarere ka Musanze , Umurenge Wa Cyuve ahari ishuri rya Sonrise , habereye impanuka yikamyo ya Rukururana ifite plake RAB 049 Y, yagonze Ambulance ifite plake GR 194 E, kubwamahirwe abaribayirimo bararokoka.
Iyi ambulance yari ivuye kukigo nderabuzima cya karwasa , itwaye umugore utwite , imujyanye kubitaro bya Ruhengeri, ndetse harimo numuforomo nabandi babiri Bose ari bane . Gusa Bose bayivuyemo amahoro usibye gukomereka bidakabije kuribamwe.
Umushoferi wiyi ambulance yariyaheze mumofoka yafatiwemo , polisi izagutabara ikata ambulance imukuramo .
Uyu mubyeyi warutwite ubu ngo akaba yagejejwe kubitaro bya Ruhengeri ndetse akanabyara neza , we numwana bakaba bameze neza nkuko umwe mubakorera kutibibitaro yabitangaje. Ndetse nabaribakomeretse bidaksbije ubu bakabsbaribari kwitegura gutaha.
Police yatabaye
Commenti